Print

Bobi Wine Feri ya mbere yayifatiye mu rusengero nyuma yo gufungurwa

Yanditwe na: Martin Munezero 22 November 2020 Yasuwe: 3581

Ifungwa ry’uyu munyapolitiki ryabaye kuwa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, afatiwe mu Karere ka Luuka ubwo yashinjwaga kurenza umubare w’abagombaga kwitabira igikorwa cyo kwiyamamaza.

Ifungwa rye ryarakaje abarwanashyaka be, bakora imyigaragambyo ikomeye mu mijyi itandukanye ya Uganda, yaje gupfiramo abagera kuri 37.

Tariki ya 20 Ugushyingo, Urukiko Rukuru rwa Iganga rwaramurekuye ariko abanje gutanga ingwate ya miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda.

Akimara kurekurwa, yunamiye abapfiriye mu myigaragambyo ndetse yihanganisha imiryango yabo.

kuri iki Cyumweru nibwo Bobi Wine wari kumwe n’umugore we Barbara Bobi Itungo, bagaragaye muri kiliziya Katedarali ya Rubaga iherereye mu mujyi wa Kampala.

Biteganyijwe kandi ko azakomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza, aho akomeje gushimangira ko gahunda ari ugukuraho Perezida Museveni bahanganye cyane.