Print

Ykee Benda yarusimbutse nyuma y’impanuka ikomeye yakoze[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 November 2020 Yasuwe: 2259

Wycliffe Tugume (Ykee Benda) usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’abahanzi bo muri Uganda, azwi mu ndirimbo zakunzwe hano mu Rwanda nka Munakampala, Farmer yakoranye na Sheebah Karungi, Byonkola, Super Man n’izindi.

Uyu muhanzi yemeje ko yarokotse iriya mpanuka ikomeye, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ashima Imana yamurokoye we n’umuhungu we ndetse n’umukunzi we, Julie Batenga.

Ykee Benda kuri Facebook yagize ati: “Wakoze Mana ku bw’andi mahirwe yo kubaho. Nakoze impanuka ndi kumwe n’umuryango wanjye; umwana wanjye Dante na nyina Julie Batenga batigeze bagira icyo baba. Turashima Imana ku bw’amahirwe ya kabiri.”

Amafoto Ykee Benda yashyize ahagaragara amwerekana yakomeretse cyane ku ijisho ry’ibumoso, ndetse imodoka ye yangiritse mu buryo bukomeye cyane.

Amakuru avuga ko impanuka uriya muhanzi yakoze yatewe n’umumotari wazaga amusanga yihuta, undi ahitamo kumukatira birangira ataye umuhanda.

Wycliffe Tugume yakoze impanuka nyuma y’iminsi mike ibisambo biteye ’Mpaka Music Studio’ yaherukaga gushinga bikarangira bimwibye ibikoresho byose byari biyirimo.