Print

Joe Willock ukinira Arsenal yarokotse impanuka y’imodoka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 November 2020 Yasuwe: 1473

Joe Willock w’imyaka 21 wari utwaye imodoka ye ihenze cyane ya Mercedes G-Wagon yakoze impanuka arenga umuhanda kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nyuma ya saa sita ariko nta kibazo yagize n’iyi modoka ntiyangiritse.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Daily Maily avuga ko imodoka ya Willock yaguze amapawundi 140,000,yataye umuhanda nyuma y’uko uyu mushoferi ananiwe kuyiyobora ikaboneza iy’ibihuru.

Uyu mukinnyi yagaragaye mu mukino Arsenal yabanje mu kibuga ku munsi wakurikiyeho inganya na Leeds 0-0.

Uwabonye iyi mpanuka yabwiye kiriya kinyamakuru ati “Ntabwo nari nzi uwo ariwe.Yari afite ubwoba gusa nta kibazo yagize.

Navuye mu modoka yanjye nkomanga ku idirishya ry’imodoka ye amaze gukora impanuka.Yashakaga gusubira inyuma.

Yarambwiye ati “Ndabizi,ndi injiji.Yavuze ko yari agiye mu myitozo muri Arsenal.”

Willock yageze muri Arsenal afite imyaka 4 ndetse kugeza ubu amaze kubanza inshuro 7 gusa mu mikino ya Arsenal muri uyu mwaka w’imikino.Yabanje mu kibuga inshuro imwe gusa muri Premier League.

Willock ari mu ikipe yatwaye igikombe cya Community Shield muri Kanama itsinze Liverpool.