Print

Aba Karidinali 13 baherewe umugisha i Vatican na Nyirubutange Papa harimo n’umunyarwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 November 2020 Yasuwe: 897

Bahuriye muri chapel yitwa Mater Ecclesiae iri i Vatican hafi y’aho Papa Benedigito XVI atuye. Papa Benedigito yeguye ku nshingano ze muri 2013.

Aba cardinals 13 barimo n’Umunyarwanda Antoine Kambanda kuri uyu wa Gatandatu nibwo bimitswe ku mugaragaro bagirwa aba cardinals.Umuhango wo kubimika wabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma.

Buri cardinal yahawe umugisha na Papa Benedigito XVI kandi buri wese yagombaga kujya imbere ye, hanyuma umuntu ubishinzwe akabwira Papa umwirondoro wa buri mu cardinal.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Papa bishinzwe itumanaho rivuga ko Papa Benedigito XVI yabwiye bariya ba cardinals ko yishimiye ko bazamuwe mu ntera ndetse abaha n’umugisha binyuze mu isengesho ryitwa Salve Regina.

Musenyeri Kambanda yimitswe na Papa Francis nka Cardinal mushya muri Kiliziya Gatolika