Print

Ibitangaje ku mugore waciye agahigo ko kugira ikibuno kinini ku isi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 November 2020 Yasuwe: 5617

Mu mujyi wa Los Angeles,abagabo benshi bakunda abakobwa batabyibushye cyane ariko uyu mugore we avuga ko uko angana bimushimisha ndetse ngo yanze kugabanya ibiryo ngo ananuke.

Uyu mugore ufite abana 4 yatangarije abanyamakuru ko afite ubuzima bwiza ndetse nta mpamvu nimwe abona yatuma agabanya ibiro bye ngo aanuke.

Ati “Nkunda uko nteye ndetse nta mpamvu n’imwe yatuma nshaka kunanuka kuko nta bibazo by’ubuzima mfite.Nkunda ikibuno cyanjye,nkunda buri kimwe cyose ku mubiri wanjye.”

Uyu mugore yavuze ko agerageza gukora siporo kugira ngo ibiro bye bitiyongera cyane ngo ariko ntabwo yifuza kunanuka.

Icyakora umwana we w’umukobwa witwa Destynee we yabwiye abanyamakuru ibitandukanye na nyina kuko yavuze ko ubuzima bwe bugoye kubwitaho kubera ingano ye.

Ati “Sintekereza ko namwigana kuko ndashaka guhangayika nkawe.Iyo ahagurutse akanya gato ahita atangira kubabara.Birambabaza cyane kumubona ababaye.”

Uyu mugore yavuze ko mu buzima bwe ahura n’imbogamizi zirimo kunanirwa gukaraba ndetse no kwikorera uturimo tworoshye.

Uyu mugore yavuze ko ikindi kintu kimubabaza ari ukuntu abantu bakunda kumuseka iyo bamubonye mdetse bamwe bakunze kumufata anashusho na Video ye bakayakwirakwiza.

Uyu mugore yagize ati “Ntekereza ko ari ibisanzwe ku mugore kugira ikibuno kinini.Bituma umugore aba mwiza.ahitamo kugumana ubu bunini nkabyibuha aho kuba umugore unanutse bikambuza ibyishimo.