Print

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iratangira uyu munsi,Rayon Sports irakirwa na Rutsiro FC

Yanditwe na: Martin Munezero 4 December 2020 Yasuwe: 1143

Ni shampiyona igarutse nyuma y’iminsi igera kuri 266 (ni ukuvuga amezi umunani n’iminsi 21) idakinwa, uhereye tariki ya 14 Werurwe ubwo imikino yasubikwaga icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda.

Mu mikino umunani (8) yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, harakinwa imikino itandatu gusa bitewe nuko AS Kigali na APR FC ziri mu mikino ya Nyafurika (APR FC iri muri TOTAL CAF Champions League, AS Kigali iri muri TOTAL CAF Confederation), imikino yayo izaba ibirarane.

Uko imikino iteganyijwe ku munsi wa mbere:

Kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2020

AS Muhanga vs Etincelles FC (Muhanga, 15h00’)

Marines FC vs Gorilla FC (Umuganda Stadium, 13h00’)

Rutsiro FC vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15h30’)

Mukura VS vs SC Kiyovu (Huye Stadium, 15h00’)

Sunrise FC vs Gasogi United (Nyagatare, 15h00’)

Espoir FC vs Bugesera FC (Rusizi, 15h00’)

APR FC vs FC Musanze (Kigali Stadium, Ntuzaba)

AS Kigali vs Police FC (Kigali Stadium, Ntuzaba)