Print

Joseph Kabila yabujijwe gukandagiza ikirenge i Lubumbashi

Yanditwe na: Martin Munezero 6 December 2020 Yasuwe: 3452

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yari ategerejwe i Lubumbashi , aho ihuriro rye rya politiki ryari ryiteguye kumwakira, mu gihe nta mpamvu zatangajwe z’urugendo rwe rwari ruje mu gihe ihuriro riri ku butegetsi, hagati ya Tshisekedi na Kabila, rikomeje kunyura mu bibazo bikomeye biterwa no kutumva ibintu kimwe.

Ku rundi ruhande, ibi bije mu gihe Perezida Felix Tshisekedi ategerejweho kugeza ijambo ku gihugu kuri iki Cyumweru, itariki 06 Ukuboza, ku byavuye mu nama ngishanama amaze iminsi agirana n’abantu batandukanye mu gihugu, aho bishoboka ko ashobora gutangaza iseswa ry’ihuriro rye na Kabila.

Amakuru agera kuri Politico.cd, avuga ko abantu begereye Perezida Tshisekedi batifuje ko Kabila yazaba ari i Lubumbashi, ahantu afite abayoboke benshi, nyuma y’ijambo ry’umukuru w’igihugu rishobora kuzatangarizwamo ibintu bikomeye. Hari impungenge rero ko Kabila yazagira atya akagumura abaturage ahereye muri uyu mujyi.

Ku rundi ruhande, abegereye Joseph Kabila bemeje aya makuru, ntibifuje kugira byinshi batangaza, mu gihe Kabila kuri ubu aherereye i Kinshasa ariko benshi mu bakada be bakaba bari bamanutse bajya i Lubumbashi, mu Murwa mukuru w’Intara ya Haut Katanga.