Print

Jose Mourinho yatunguranye yita izina ritangaje Harry Kane na Son bari ku rwego rwo hejuru cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 December 2020 Yasuwe: 2893

Son na Harry Kane bamaze gufasha mu bitego 12 bamaze gutsinda ariyo mpamvu Jose Mourinho yavuze ko aba bakinnyi basigaye bakora cyane “nk’inyamaswa”.

Tottenham imaze imikino 10 idatsindwa,ikomeje kwerekana ko ishaka igikombe cya shampiyona uyu mwaka gusa aba bakinnyi bayo 2 b’abahanga bakomeje gushegesha buri kipe yose byatumye Mourinho amwita “Inyamaswa”.

Jose Mourinho yagize ati “Bari gukora nk’inyamaswa.Nubaha cyane inyamaswa,nkunda inyamaswa,ntimunyumve nabi gusa bari gukora cyane n’igihe ikipe idafite umupira.

Harry Kane atabara ikipe mu rubuga rw’amahina,Sonny mu minota 60 nk’umukinnyi uca ku ruhande yambuye imipira Hector Bellerin hanyuma agarura imipira mu rubuga rw’amahina.Ibi ntabwo ari ugutsinda ibitego ngo ube umukinnyi wo ku rwego rw’isi ahubwo n’abasore bakomeye b’abanyamwuga baha buri kimwe ikipe.”

Imbere y’abafana ibihumbi 2000,Tottenham yatsinze Arsenal ibitego 2-0 birimo icya Son ku munota wa 13 ndetse na Harry Kane ku munota wa 45.Aba bakinnyi bombi bahanye imipira ivamo ibitego.

Umutoza Mourinho yabwiye Sky Sports ko umukino wo kuri iki cyumweru wari ukomeye mu ngeri zose ariko abakinnyi be babyitwayemo neza.

Yakomeje agira ati “Ndashimira Mikel kuko yatugoye cyane mu mukino.Mu kibuga bari bafite gahunda…baduteje ibibazo.”

Uyu mutoza yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye muri uyu mukino byatumye iyi kipe iguma ku mwanya wa mbere n’amanota 24 inganya na Liverpool.