Print

Idubu ryateye icyaro ryica abantu bane rikomeretsa abandi benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2020 Yasuwe: 3309

Iyi nyamaswa y’inkazi yakurikiye aba baturage bari bavuye mu ishyamba yabagamo ari benshi niko kubacamo igikuba irabica,abandi barakomereka gusa ngo hari abahise burira ibiti bararokoka.

Mu ijoro ryo ku cyumweru gishize nibwo iyi dubu yateye aba bantu b’ahitwa Chhattisgarh mu Buhindi bari bavuye mu ishyamba gushaka inkwi no guhiga.

Nyuma yo kwica aba bantu 4 no gukomeretsa 3,abaturage bo muri aka gace bagerageje kwirwanaho burira ibiti abandi bagerageza gutabara bagenzi babo birukana iyi dubu.

Umukuru wa Polisi wo muri ako gace witwa Surguja Range, Ratanlal Dangi yabwiye ikinyamakuru Hindustan News ati "Abaturage bo mu cyaro cya Angwahi barimo gutaha mu rugo bavuye mu ishyamba gushaka imibereho iyo dubu irabatera.Bane muri bo bahasize ubuzima abandi burira ibiti.

Twamenye amakuru duhita tujya kubatabara mu ishyamba.Mu kubatabara twabonye iyo mirambo y’abantu 4 ndetse dutabara uwari wuriye igiti.Abandi 3 bari bakomeretse nabo baratabawe.

Gahunda yo kubatabara yatangiye nijoro irangira mu gicuku.Twabonye imirambo 4 irimo abagore 2.Iryo dubu ryari rikiri mu gace,abashinzwe umutekano bararyirukanye risubira mu ishyamba.Abakomeretse bajyanwe mu bitaro bya Leta.”

Abahitanwe n’iyi dubu barimo Phool Sai, Ijaoria Sai, Rajkumari Sai na Shivachan Sai.