Print

Ibyari ibyishimo byahindutse agahinda, umusore wari umaze gukora ubukwe yagejeje umugeni mu rugo ahita apfa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 December 2020 Yasuwe: 6535

Ku wa Gatandatu nibwo Roy Jarrius Watuulo w’imyaka 25 yakoranye ubukwe na Anitah Nabuduwa ku rusengero rwitwa Thornycroft Chapel muri Kaminuza ya Gikiristu ahitwa Mukono, bukeye yaje gupfira mu Bitaro bya Kapchorwa.

Yaba nyakwigendera ndetse n’umugeni yasize bombi bize muri iriya Kaminuza ya Gikiristu.

Abavandimwe n’inshuti za bariya bantu babwiye The Monitor dukesha iyi nkuru ko ku Cyumweru uriya musore yatangiye kugira ibibazo byo guhumeka nabi ari mu rusengero, ahita ajyanwa kwa Muganga ku Bitaro bya Kapchorwa.

Watuulo, ni umwana wa Dr. Richard Watuulo, uyu akaba ari Umuyobozi ushinzwe Abanyeshuri mu Ishami ry’Uburezi kuri Kaminuza ya Gikiristu (UCU), yari amaze igihe avuye muri Israel aho yigaga amasomo y’ikiciro cya Master’s mu bijyanye n’Ubuhinzi.

Umubyeyi wa nyakwigendera witwa Lydia Watuulo, avuga ko umwana we yishwe no kuba hari amaraso yipfunditse ahagana ku gihaha k’ibumoso.

Ati “Umwana wanjye yapfuye uyu munsi (ku Cyumweru) ahagana saa sita z’ijoro (12h00 a.m.”

Peter Mafabi, wari inshuti ya hafi ya nyakwigendera yababajwe cyane n’iyi nkuru y’urupfu rwa Roy avuga ko ku munsi w’ubukwe yari yishimye cyane.

Kaminuza ya Gikiristu muri Uganda yasohoye itangazo yifatanya na Dr. Richard Watuulo, wagize ibyago.



Comments

Theoneste 10 December 2020

Yoo, birababaje disi ntakund niyihangane.