Print

RDC:Inteko ishinga amategeko yeguje umuyobozi wayo bitera igihombo gikomeye Kabila

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2020 Yasuwe: 1973

Ibi bibaye nyuma y’aho inteko ishinga amategeko isohoreye urwandiko rwo kwamagana uyu muyobozi,Jeanine Mabunda, usanzwe acuditse cyane na Joseph Kabila, hamwe n’abo bakorana, bashinjwa ubuyobozi bubi.

Iyi ni intsinzi kuri Perezida Félix Tshisekedi umaze igihe atumvikana n’uwo yasimbuye, Perezida Kabila.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru,hadutse imirwano mu nteko ishinga amategeko, biba ngombwa ko polisi iza kurwana n’abari bashyamiranye.

Jeanine Mabunda, umukuru w’iyi nteko ishinga amategeko, ni akadasohoka na Joseph Kabila, akaba yegujwe n’amajwi 181 kuri 200.

Niwe mugore wa mbere wari ugiriwe icyizere kugira ngo ayobore inama y’inteko ishinga amategeko ya Congo, ariko nyuma icyo cyizere bari bamuhaye bakimwambuye.

Abadepite begamiye ku ruhande rwa Perezida Tshisekedi bamushinja ko ahengamira ku ruhande rwa Kabila mu myanzuro ye, aricyo gituma yegujwe gusa we arahakana ibyo ashinjwa.

Aya matora yatumye abagize inteko ishinga amategeko benshi bajya ku ruhande rwa Perezida Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi abonye umwanya mwiza wo gushyira mu bikorwa umwanzuro yafashe mu cyumweru gishize,wo gushyiraho leta nshya avuga ko yamworohereza gukorera ibikwiye abaturage ba Congo.

Uku kweguzwa k’umukuru w’inteko ishinga amategeko ni igihombo kidasanzwe kuri Perezida Kabila, wavuye ku butegetsi mu mwaka ushize nyuma y’imyaka 18 ayoboye iki gihugu.

Nubwo yatanze ubutegetsi ishyaka rye rimaze gutsindwa mu matora, yagumanye imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko y’igihugu, cyo kimwe no mu nteko ishinga amategeko z’uturere.

BBC