Print

Sheebah Karungi yahishuye impamvu abasore bamutinya

Yanditwe na: Martin Munezero 13 December 2020 Yasuwe: 3428

Sheebah Samali Karungi, umuhanzi ukunze kuvugwa kenshi kuber kwerekana ubwambure bwe ku rubyiniro, avuga ko abagabo bamutinya kuko bazi neza ko ntacyo bamuzanira kiruta icyo yakwiha, ko ntacyo abasore bakuruza abakobwa babizeza ibitangaza atakwiha ubwe, avuga ko abasore bamwubaha cyane ari nayo mpamvu batinya kumutereta.

Ibi Sheebah akaba yabitangaje ubwo yasubizaga ikibazo cyabajijwe n’umunyarwenya Alex Muhangi, aho yamubazaga niba nta basore bafite amafaranga baba bashaka kumusaba ikiganza ngo bamwambike impeta.

Mu magambo ya Sheebah Karungi yagize ati: “Ntekereza ko abasore banyubaha cyane. Impamvu badashobora kunsanga ngo mbe nabyemera, mfite amafaranga. Bazi ko mfite amafaranga ku buryo badashobora kunshimisha muri yo ibirenzeho”.

Uyu muhanzikazi yakomeje avuga uburyo muri iki gihe yibanda cyane mu guteza imbere ubucuruzi bwe bushya ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi muri rusanjye, agaragaza uburyo ashimishijwe n’uko ubucuruzi bwe bwa Holic Pads butera imbere ku buryo bwihuse, anashimangira ko abantu bagenda bamenya ibicuruzwa bye biri mu maduka arenga 300 no mu maduka manini akikije umujyi wa Kampala.