Print

Uwiyamamariza kuyobora FC Barcelona yahishuye impamvu ikomeye izatuma azagurisha Lionel Messi natorwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 December 2020 Yasuwe: 1503

Ahazaza ha Messi hahangayikishije buri wese ukunda FC Barcelona gusa uyu Emili Rousaud we yemeje ko yiteguye kumurekura akigendera naramuka yanze kugabanya umushahara.

Yagize ati “Tuzicara hasi tuganire na Lionel Messi tumusabe kugabanya umushahara.Kugeza ubu,uko ibintu bimeze ntabwo byoroshye.Tuzamusaba ko atanga igitambo agabanye umushahara Nitunanirwa kumvikana tuzamureka yigendere.”

Mu minsi ishize nibwo Messi yavuze ko ashaka kuva muri FC Barcelona akigira ahandi aho byavugwaga ko yifuzaga kwerekeza muri Manchester City.

Emili Rousaud yakomeje ati “Messi yanditse amateka akomeye mu ikipe yacu.Tugomba kubaha abanyabigwi bacu ariko ukuri nuko.

Ntekereza ko ukuri gukwiriye kuvugwa uko kuri.Ntabwo twagira injiji abanyamuryango bacu.Tuzakora ibishoboka byose agume mu ikipe ariko ku nyungu z’ikipe mbere na mbere.

Messi yaraye ahesheje amanota FC Barcelona nyuma yo kuyitsindira Levante igitego 1-0 mu mukino wari ugoye cyane.