Print

Umukobwa mwiza ari mu byishimo birenze nyuma yo guhurira n’umusore kuri Twitter akamwambika impeta [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 December 2020 Yasuwe: 5776

Amafoto meza cyane uyu mukobwa yashyize hanze,yagaragaje umusore bakundaniye kuri Twitter apfukamye ku musego ari kumwambika impeta yo kumusaba ko yazamubera umugore.

Abantu barenga ibihumbi 80 bakunze aya mafoto y’uyu mukobwa kuri Twitter,nyuma yo gutangaza ko uru rubuga rwamufashije kubona umugabo w’inzozi ze wanamusabye ko yamubera umugore akabyemera.

Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto,uyu mukobwa utavuze amazina n’aho aherereye yanditse ati “Nambitswe impeta n’umusore twahuriye kuri Twitter.”

Abantu benshi banditse kuri iyi post bashimira uyu mukobwa.Umwe yagize ati “Nanjye niho nakuye umukunzi.Lionel we yagize ati “Ndashaka kubabaza ni iyihe Twitter mwe mukoresha?.”

Undi yagize ati ‘Nanjye ntegereje kuzabona uwo tuzabana kuri Twitter.”

Benshi mu bavuze ku butumwa bw’uyu mukobwa,bahishuye ko nabo babonye abakunzi babakuye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye aho hari uwemeje ko hari uwo bahuriye kuri You Tube mu bitekerezo byo munsi ya Video.