Print

Kubera gukunda inzoga umugore yashyize ubuzima bwe mu kaga yiroha mu muvu utemba kurokora ibigega zishyirwamo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 December 2020 Yasuwe: 3496

Imvura nyinshi yagwaga muri aka gace ko muri Australia yateye umuvu mwinshi cyane watwaye ibintu bitandukanye ariko uyu mugore yanze ko ibigega bishyirwamo inzoga bigenda niko kuwirohamo arabizana mu buryo butangaje.

Kuva muri weekend ishize,igice cy’Iburasirazuba bwa Australia kiri kugwamo imvura nyinshi byatumye Leta itegeka abantu kwimuka ariko uyu mugore we yabaye simbikangwa ashyira ubuzima bwe mu kaga atabara ibi bigega buari bitwawe n’uyu muvu w’amazi wari ufite imbaraga.

Ikinyamakuru 7News nicyo cyatangaje iyi video y’uyu mugore wari mu mazi arwana no kuzana ibi bigega bishyirwamo inzoga.

Ubwo yari muri aya mazi,uyu mugore yajyaga hirya no hino kubera ubukana yari afite gusa yabashije kurokora ibi bigega yashakaga.

Yabwiye ibinyamakuru ati “Nta kintu cyiza nk’amazi.Ntabwo asanzwe.”

Abaturiye aka gace gakunze gusurwa na ba mukerarugendo ka Gold Coast batangaje ko imvura iri kuhagwa iteye ubwoba ndetse ngo iri no gutembana amazu.