Print

HEC yasabye za Kaminuza guhagarika amasomo ya nijoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 December 2020 Yasuwe: 977

Kuwa 14 Ukuboza 2020,Inama y’abaminisitiri yafashe umwanzuro w’uko Kuva ku itariki ya 15 kugeza ku wa 21 Ukuboza 2020, ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

Kuva ku itariki ya 22 Ukuboza 2020 kugeza ku wa 4 Mutarama 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro (8:00 pm) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am).

Benshi mu banyeshuri biga nimugoroba basoza amasomo hagati ya saa mbili na saa tatu bakabona gutaha ariyo mpamvu HEC yasabye za kaminuza n’amashuri kwimura ayo masomo akajya muri Weekend cyangwa agasubikwa.

HEC yakanguriye ayo mashuri makuru kureba ukundi yakwigisha atabangamiye amabwiriza yo kwirinda Covid-19, nko gushyira amasomo mu mpera z’icyumweru (weekend), cyangwa amasomo akaba ahagaze aho bitashoboka.

Buri shuri rikuru rirasabwa guhita rimenyesha HEC icyemezo ryafashe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri.

Ikindi ngo amashuri makuru azamenyeshwa igihe ubwo buryo bwo kwigisha ku mugoroba buzasubukurirwa, nk’uko iryo tangazo rikomeza ribigaragaza.