Print

Cristiano Ronaldo yatunguranye atora Messi mu bihembo by’umukinnyi wa mbere ku isi muri 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 December 2020 Yasuwe: 1989

Mu bakinnyi Cristiano Ronaldo yatoye ko bahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri 2020 harimo Robert Lewandowski yatoye bwa mbere ,ku nshuro ya kabiri yatoye Lionel Messi mu gihe ku mwanya wa 3 yatoye Kylian Mbappé.

Ku rundi ruhande,Lionel Messi yatoye ku isonga Neymar,ku mwanya wa kabiri Kylian Mbappé naho kuwa 3 yatoye Robert Lewandowski.

Nkuko bisanzwe,abakapiteni n’abatoza b’amakipe y’ibihugu ndetse n’umunyamakuru umwe muri buri gihugu nibo batora umukinnyi wa mbere ku isi.

Icyongeye kugaragara cyane nuko abatora muri Afurika bakomeza kwirengagiza abakinnyi bakomoka kuri uyu mugabane ariyo mpamvu bigoye kugira ngo abakinnyi b’Abanyafurika babe batsindira ibi bihembo.

Ku ruhande rw’u Rwanda,Kapiteni Jacques Tuyisenge niwe watoye.Ku isonga yatoye Sadio Mané,ku mwanya wa kabiri atora Mohamed Salah naho ku mwanya wa 3 atora Lionel Messi.

Umutoza Mashami Vincent yatoye Kevin De Bruyne ku mwanya wa mbere,kuwa kabiri atora Sergio Ramos naho uwa 3 atora Robert Lewandowski.

Mu banyamakuru,uwahagarariye u Rwanda yitwa Jean de Dieu Dukuze we yatoye ku mwanya wa mbere Robert Lewandowski,uwa kabiri Sadio Mané,uwa 3 Sergio Ramos.

Mu kubarura amajwi,uwatowe mbere ahabwa amajwi 5 uwa kabiri 3 uwa 3 ahabwa inota rimwe.Byarangiye iki gihembo gitwaye Robert Lewandowski wo muri Poland ukinira Bayern Munich.