Print

Mourinho yongeye kwibasira Jurgen Klopp baherutse gushaka gukozanyaho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 December 2020 Yasuwe: 1667

Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo Jurgen Klopp yatunguranye mu bihembo bya FIFA The Best ahabwa igihembo cy’umutoza w’umwaka nyamara yaratwaye igikombe kimwe mu gihe Hansi Flick utoza Bayern Munich bari bahanganye,yatwaye 5 birimo na UEFA Champions League.

Mu batunguwe n’iki gihembo cyahawe Klopp harimo na Jose Mourinho wavuze ko uyu Mudage atari akwiriye gutwara iki gihembo cyagombaga guhabwa Flick.

Nyuma yo kubwira Klopp ko “ikipe ye nziza yatsinzwe”kuwa Gatatu,Jose Mourinho yanenze abatanze igihembo cy’umutoza w’umwaka kuko abona ko cyari gikwiye guhabwa Flick.

Yagize ati “Ndatekereza ko amahirwe yonyine Flick yari asigaranye ari ugutwara ibindi bikombe bibiri cyangwa 3 kugira ngo ahabwe igihembo.

Wenda iyo atwara ibikombe 7 mu mwaka umwe yari guhabwa kiriya gihembo.Ndumva yaratwaye Champions League,Bundesliga, German Cup, European Super Cup na German Super Cup. Yatwaye ibikombe 5 birimo n’ibikomeye.Flick arababaje.Ntekereza ko Bayern yagombaga gutwara ibindi bikombe 3 kugira ngo umutoza wayo ahembwe.Klopp nawe yaratunguwe ubwo yahabwaga icyo gihembo I Zurich.”

Nyuma yo guhabwa iki gihembo,Klopp nawe yagize ati “Sinzi impamvu abantu bantoye.Flick yari agikwiriye kubera ibikombe yatwaye.”