Print

Wa mwana watoraguwe mu myanda yenda gupfa ababyeyi be bamushinja kubatera umwaku,uwamutoraguye yashyize hanze amafoto ye yavugishije benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 December 2020 Yasuwe: 15304

Uyu mwana wo mugihugu cya Nigeria, icyo gihe yatoraguwe n’umugiraneza w’umuzungukazi, aramira ubuzima bwe, kuri ubu barishimira ko hashize imyaka 5, umwana yongeye kubona izuba agaseka.

Ubwo uyu mwana yatoragurwaga n’uyu mugiraneza

Uyu mwana w’umuhungu wahawe izina rya Hope, muri 2016 yatoraguwe n’umuzungukazi witwa Anja Ringgren ni nawe wakomeje kumwitaho kugeza uyu munsi.

Anja Ringgren ahamya ko kuva yatoragura uyu mwana byamubereye umugisha udasanzwe kuko aribwo yungutse inshuti nyinshi n’abagiraneza, ndetse byahise bimufasha gushinga umuryango ukomeye cyane wita kubana bababaye, uyu muryango yawise “Land of Hope”.

Hope kuri ubu amaze kuba umwana ushimishije cyane
Uyu mugore yasagije amafoto atandukanye abamukurikirana, agaragaza Hope yambaye ikote na karuvate, ahamyako yishimiye imyaka itanu ibura iminsi 40, Hope asubijwe ubuzima

Yagize ati “Hope yarokowe ku ya 30 Mutarama 2016.

Sinshobora gutegereza iminsi 40 ngo dusangire aya mashusho y’Ibyiringiro 😂 Ni mwiza kandi ni mwiza 😍Icyumweru gishize Hope yagaragaye neza mubukwe bwumukozi ushinzwe uburezi Hope yagaragaye amurika nkinyenyeri nto 🌟🌟

Dushubije amaso inyuma, biragoye kwizera ko hashize imyaka 5. Ndibuka umunsi twakijije Hope nkaho ari ejo.

Nkuko benshi mubizi mfite izina Hope nkigishushanyo kuntoki. Ni igishushanyo nishyizeho hashize imyaka myinshi na mbere yuko njya muri Nijeriya. Kuberako hashize imyaka irenga icumi ubu ni inshingano zanjye mubuzima kuri: Fasha Umuntu umwe burimunsi: HOPE 🌟

Benshi murimwe mwakurikiranye akazi kacu kuva twakiza HOPE kandi twiboneye ihinduka rye ritangaje. NUMUKIZA kandi umunsi umwe azaba akuze bihagije kugirango azenguruke isi avuge amateka ye.”



Aya mafoto aragaragaza impinduka kuri uyu mwana wakuwe murupfu


Comments

Jean 23 December 2020

Bajugunye umwana basigarana umwaku


22 December 2020

God bless you madam Anja!!


iganze 21 December 2020

Mana weee uhe umugisha uyu mugiraneza warokoye ubuzima bw’iki kibondo. Kndi ubu nakura agakomera bazatangira kuvuga ngo umwana wacu !