Print

Kitoko Bibarwa agiye kugaruka mu Rwanda kurongora inkumi yihebeye

Yanditwe na: Martin Munezero 21 December 2020 Yasuwe: 4190

Avuga ko arambiwe kuba mu Bwongereza ko bityo yagaruka mu Rwanda cyane ko n’imishinga ye igenda ijya ku musozo.

Aganira na KT Radio kuwa Gatanu nimugoroba, kitoko Bibarwa yagize ati “Ibi sinakabivugiye kuri Radio ariko mu mwaka umwe cyangwa ibiri nzagaruka mbe mu Rwanda burundu. Bamvuga mu nkuru zo gushyingirwa, ariko kuri iyi nshuro ndabikora vuba kandi nzabamenyesha.”

Ni nyuma y’aho hari umwari utaramenyekanye uyu muhanzi Kitoko yigeze gushyira hanze kuri Instagram bagaragara banasomana, bikavugwa ko yaba ari uwo.

Uyu musore ukurura abakobwa yavuzwe mu gukundana n’abakobwa barimo umuhanzi Lillian Mbabazi, Fiona Kamikazi n’umunyamakuru Kizima Joella ariko we abitera utwatsi.