Print

Pep Guardiola yahaye umuburo ukomeye Arsenal ku mutoza Mikel Arteta

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2020 Yasuwe: 2397

Uyu mugabo waraye anyagiye Arsenal ibitego 4-1 mu mikino ya Carabao Cup ndetse ahita ayisezerera,yabwiye abanyamakuru ko Mikel Arteta wahoze ari umwungiriza we akwiriye gukomeza guhabwa amahirwe nubwo ari gutsindwa umusubirizo.

Arsenal yatangiye nabi shampiyona ya 2020/2021 kuko imaze gutsindwa inshuro 8 ndetse ubu iri ku mwanya wa 15 aho irusha amanota 4 gusa ikipe iri mu zimanuka.

Pep Guardiola yatunguranye asabira uyu mugabo wamwungirije imyaka 3 kutirukanwa nyamara muri uyu mwaka w’imikino ari kumworohereza akazi kuko imikino 2 bamaze guhura yamutsinze mu buryo bugayitse.

Guardiola yabwiye BBC Radio 5 Live ati “Bazaba bakoze ikosa rikomeye nibamwirukana.Ndabizi neza ko bazamwizera.Numva ko abasesenguzi bareba intsinzi gusa.Nabanye nawe igihe kinini kandi nzi ubuhanga bwe nk’umuntu ndetse n’umutoza n’uburyo yitangira buri kimwe.Ni ikibazo cy’igihe azabikora neza.

Ntabwo ndi mu buyobozi bwa Arsenal ariko bazaba bakoze ikosa rikomeye nibirukana Mikel.Yabahaye icyizere,abaha ibikombe 2 nyamara bari bamaze igihe kinini batabitwara.

Muri iki gihe cy’icyorezo,bagize imvune nyinshi ariko imikino bakinnye bayikinnye neza gusa ikibabaje nuko gutsinda imikino ariko kazi kacu gusa ruhago ihinduka mu cyumweru kimwe gusa.

Yamfashije gutsinda kandi ntibyari gushoboka tutari kumwe ariyo mpamvu gukora ikipe itsinda bisaba igihe kinini nkuko nanjye byangendekeye mu mwaka w’imikino wa mbere.”

Arteta yabaye umwungiriza wa Pep muri 2016 ariko mu Ukuboza 2019 yagizwe umutoza wa Arsenal nta handi atoje.Yafashije City gutwara Premier League 2,FA Cup ndetse na carabao cup 2.