Print

Clarisse Karasira yerekanye imodoka asigaye agendamo yakuye mu muziki

Yanditwe na: Martin Munezero 24 December 2020 Yasuwe: 10571

Clarisse Karasira yerekanye imodoka ye mu gihe hashize igihe gito kitagejeje umwaka uyu mukobwa afashe icyemezo cyo gukora ku giti cye agasezera kuri label ya BossPapa yabanje gukoreramo umuziki we.

Iyi niyo modoka Clarisse Karasira asigaye agenderamo

Nkuko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram amaze gushyira hanze iyi foto uyu mukobwa yayiherekesheje amagambo agira ati: “Ninde mpaye umunyenga?🤩 Ubasha kumenya amagambo abiri ari mu ndirimbo nshya igiye gusohoka nzamuha umunyenga ..twagiye🤩…#InganzoYUmutimaAlbum #ClarisseKarasiraMusic New song is coming..”.

Mu mwaka wa 2018 taliki ya 30 ukwakira , Clarisse Karasira wari umenyerewe mu mu mwuga w’itangazamakuru , yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo ye “Giraneza”, nk’umuhanzi mushya mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

ku wa 30 Ukwakira nibwo Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo ya mbere yise “Giraneza” ikundwa n’abantu benshi cyane bayishimiye ubutumwa bwo kubibutsa guharanira kugira neza n’injyana ya Kinyarwanda yari imenyerewe mu bakuze n’amatorero.

Karasira yakunzwe cyane kubera injyana gakondo yinjiriyemo mu muziki mu gihe ari imwe mu zikundwa n’abatari bake ariko na none ikaririmbwa na bake mu bahanzi nyarwanda.

Karasira avuga ko yishimira uburyo abantu bakira indirimbo ze ndetse akabona ubutumwa bw’abantu bafashwa nazo.

Karasira yavukiye i Masaka mu mujyi wa Kigali, yiga amashuri mu bigo binyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi, kaminuza yize itangazamakuru muri Mount Kenya University.

Nyuma y’umwaka umwe yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politike mpuzamahanga muri ULK ubu ari mu mwaka wa kabiri.