Print

Miss Umutoniwase Anastasie yahaye umukunzi we Noheli asakaza amashusho ari kumusoma byimazeyo umunwa ku wundi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 December 2020 Yasuwe: 8937

Umunyarwanda yarabirebye arangije aravuga ati ”Akari ku mutima gasesekara ku munwa.” Icyakora muri iyi si y’ikoranabuhanga bisa n’ibyahindutse, ubanza katagisesekara ku munwa gusa ahubwo gasigaye gasesekara ku mbuga nkoranyambaga.

Izi mbuga kenshi ni zo zisigaye zinyuzwaho amarangamutima ya benshi, iyo amaze kubasaguka.

Yifashishije amashusho basomana umunwa ku wundi, Umutoniwase Anastasie wabaye Nyampinga ukunzwe cyane muri Miss Rwanda ya 2018, yeretse abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umusore bari mu rukundo.

Mu mashusho uyu mukobwa yasangije abamukurikira agaragara amusoma ku munwa

Umutoniwase Anastasie yegukanye ikamba rya Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018, yaje no kwegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda muri uwo mwaka, iri ni naryo ryanamuhesheje itike yo kwitabira Miss Earth World.

Ubwo yari muri iri rushanwa yavuzwe mu rukundo n’umusore witwa Gatsinzi Lee.

Uyu mukobwa yavuzwe cyane muri Miss Rwanda ubwo mu gihe bagenzi be bitabiraga umwiherero batwawe mu modoka z’akataraboneka, we yateze moto agenda akikiye n’ivalisi yarimo ibikoresho azakenera.




Comments

frada 26 December 2020

Niko uburere bwe bumubwira


Alias 26 December 2020

Ni akumiro.Ishyano ryacitse umugongo!Uburaya burakabije.