Print

Perezida Faustin Archange Touadera yatsindiye Manda ya kabiri yo kuyobora Centrafrique

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2021 Yasuwe: 1460

Tariki ya 27 Ukuboza 2020,nibwo Abanya Centrafrique babyukiye mu matora y’umukuru w’igihugu aho Perezida Faustin-Archange Touadéra uri kwiyamamariza manda ya kabiri yagaragaye agiye gutora arinzwe cyane n’ingabo za MINUSCA zirimo n’Abanyarwanda

Aya niyo matora ya mbere yabaye muri Centrafrique kuva hasinywa amasezerano y’amahoro mu 2019.Yari yitabiriwe n’abakandida 16 ku mwanya wa Perezida.

Aya matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite yabaye mu gihe inyeshyamba zari zarwanyije ko aba bituma Ingabo za MINUSCA zirimo n’iz’u Rwanda zoherezwa kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Hashize iminsi Perezida Faustin Archange Touadéra w’imyaka 63 ashinja François Bozizé yasimbuye gushaka guhirika ubutegetsi nubwo uyu we yabihakanye yivuye inyuma.

Bozizé yafatiwe ibihano na Loni, bituma atemererwa kuba mu bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri aya matora.

Ku wa Kabiri w’cyumweru gishize, imitwe yitwaje intwaro yari yafashe umujyi wa kane munini muri iki gihugu gusa ingabo za Loni ziza kuwukura mu maboko y’abo barwanyi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni ryavuze ko “abasirikare batatu b’u Burundi bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bishwe abandi barakomereka” mu gitero bagabweho ku wa Gatanu w’icyo Cyumweru.

Iki gitero cyagabwe mu gace ka Dekoa muri Perefegitura ya Kemo na Bakouma mu Majyepfo ya Perefegitura ya Mbomou.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stephane Dujarric, yamaganye iki gitero, asaba Centrafrique gukora iperereza ku mvano yacyo.

Yatanze umuburo avuga ko ibitero nk’ibi ku ngabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro “bigize icyaha cy’intambara” ku muntu uwo ariwe wese ubigaragaramo.