Print

Umugore yahindutse ihene nyuma yo guha amafaranga umunyeshuri akayanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2021 Yasuwe: 10329

Uyu mugore bivugwa ko ari umupfumu,yagiye kuri iki kigo cy’amashuri ngo arebe ko aya mafaranga yari afite yayata umunyeshuri akayatora kugira ngo iyi myuka mibi imujyeho ariko yahuye n’uruva gusenya aba bana bagira amakenga.

Ubwo yari amaze guta aya mafaranga hasi,abantu bamubwiye ko ataye amafaranga yanga kuyatora habura n’umwe uyatora kugeza ubwo abantu bamufashe bayamuha ku ngufu niko gutangira kurisha nk’ihene.

Uwari kuri iki kigo uyu mugore yatayeho aya mafaranga yagize ati “Yinjiye ku kigo cya Oganganmodu Grammar School kiri muri Leta ya Ekiti.Yashakaga guha umunyeshuri aya mafaranga ariko arayanga.Yagerageje amayeri ashoboka biranga kugeza ubwo abuze igisubizo burundu.

Yayataye hasi ariko nta munyeshuri n’umwe wayatoraguye kugeza ubwo abari aho bose babonye ahindutse ihene.”