Print

Ingano y’igitsina cy’umugabo hari aho ihurira no kuryohereza umugore mu buriri?SHIRA AMATSIKO

Yanditwe na: Martin Munezero 8 January 2021 Yasuwe: 25616

Abagore batandukanye bavuga ko umugabo ufite igitsina gito adatuma bagera ku byishimo bya bo bya nyuma mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe hari n’abavuga ko bagera ku byishimo iyo bari kumwe n’ufite igitsina gito.

Impamvu zitangwa n’abagore batandukanye mu Mujyi wa Kigali twaganiriye,kuri iyi ngingo ntibayivugaho rumwe, aho bamwe bavuga ko umugabo ufite igitsina gifite umubyimba muto atabashimisha, abandi bakavuga ko ufite igitsina gifite umubyima munini atabashimisha, hakaba n’abandi bashimishwa n’uburyo cyakoreshejwe batitaye ku mubyimba.

Umwe mu bashimishwa n’igitsina kinini mu mibonano mpuzabitsina, yagize ati “Umugabo ufite igitsina gifite gito arangiza wumva ugifite ubushake, ariko umugabo ufite igitsina gifite umubyimba munini atuma uryoherwa.”

Undi na we yagize ati “Njyewe sinkunga igitsina kinini, ufite igitsina gito ni we utuma ngera ku byishimo. Njye mbona biterwa n’uko umuntu aba yarabayeho, iyo wakoze imibonano n’abagabo batandukanye umenya kubitandukanya. Ufite igitsina kinini atuma mbabara.”

Ukuri k’uruhare rw’ingano y’igitsina cy’umugabo mu mibonano mpuzabitsina

Urubuga rwa Internet ‘bibamagazine’ ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe ku bagore batandukanye bwemeje ko abagore babajijwe bavuze ko ingano y’igitsina atari yo ituma bagera ku byishimo bya nyuma, ahubwo ko biterwa n’ukuntu umugabo azi gukoresha igitsina cye uko cyaba kingana kose.

Bavuga kandi ko abagabo badakwiriye guterwa ipfunwe n’ingano y’igitsina cyabo, dore ko usanga abafite igitsina gito batinya no kwegera abagore cyangwa abakobwa, cyangwa se bagatinya kogera aho bagenzi babo bababona bakeka ko babaseka.

Ipfunwe ni ryo rishobora gutuma umugabo ufite igitsina gito ananirwa gushimisha uwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina, ariko iyo yigiriye icyizere nta kabuza igikorwa kigenda neza.

Ubundi iyo igitsina cy’umugabo gifashe umurego, gipima hagati ya santimetero 12 na 17 (12 Cm-17 Cmm) uhereye aho gitereye, agace gatuma umugore aryoherwa (point G) kari ahatarenga santimetero 4 (4Cm) gusa uhereye aho igitsina cy’umugore gitangirira, ibi bikaba bisobanura ko uko igitsina cy’umugabo cyaba kingana kose kigera kuri ubu burebure.

Muri rusange igitsina cy’umugore gipima guhera kuri santimetero 7 kugera kuri 12, na byo bisobanura ko igitsina cy’umugabo uko cyaba kingana kose kigomba kuhagera.


Comments

19 April 2021

nonese umugabo ufite igitsina gito nigute yakwez umugore


batwa Daniel 10 January 2021

Nono nigute umunu amenya Niba mugore afite gitina gito