Print

Harmonize yatunguranye agaragara afite umwana bivugwa ko yaguze[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 January 2021 Yasuwe: 4344

Muri iyi minsi uyu muhanzi ari kugaragara ahantu henshi ateruye umwana w’umukobwa uri mukigero cy’umwaka n’igice.

Uyu mwana bivugwako uyu muhanzi yamuguze kuko yari amaze umwaka urenga yarabuze urubyaro ndetse ashaka gatanya kumutaliyanikazi bakoze ubukwe.

Uyu mutaliyani kazi niwe watumye Harmonize atandukana na Diamond kuko yashakaga ko Harmonize nawe ashinga kampani ikomeye muri Tanzania nayo ifasha abahanzi ndetse uyu mugore ni nawe watanze amafaranga menshi cyane muri miliyoni zirenga 500 Diamond yari yaciye uyu muhanzi kugirango atangire yikorane.

Harmonize, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we ukomoka mu Butaliyani, Sarah Michelotti, muri Nzeri 2019 mu birori byari binogeye ijisho.

Aba bombi bakoreye ibirori bikomeye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania byari byatumiwemo inshuti zabo hafi gusa n’abandi bo mu miryango yabo, Diamond n’abandi bantu be ntibigeze batumirwa.

Muri Mata 2019 Harmonize yari yateye ivi asaba uyu mukunzi we ko bazabana ubuziraherezo nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakundana uruzira imbereka.

Urukundo rwa Harmonize na Sarah rwavuzweho byinshi muri Tanzania, by’umwihariko byatangiye bivugwa ko uyu muhanzi yakuruwe n’amafaranga uyu mukobwa afite ndetse bakaba baramenyanye mu gihe hari umwuka mubi hagati ye na Jackline Wolper bakundanye mbere.

Taliki 3 Ukuboza 2020, Harmonize abinyujije kumbuga ze nkoranyambaga, uyu mugabo yagaragaje amafoto atandukanye afashe akaboko umwana w’umukobwa, yandikaho amagambo menshi cyane, asobanura uyu mwana avugako atewe ishema ryo kuba ubu nawe yitwa umubyeyi nyuma y’umwaka n’igice urenga yaranze kubyemera.

Harmonize yagagaje ko yishimiye kuba ari kumwe n’umwana we atangaza ko yitwa ZULEKHA yamubyaranye n’umukobwa witwa SHANTEEL, icyo gihe uyu muhanzi ntiyigeze avuga byinshi kuwo bamubyaranye gusa icyo yagaragaje ni uko yari amaze igihe yaranze kwemera umwana, none akaba yemeye kwita umubyeyi kuko ngo yari amaze kubona ibimenyetso ko ari uwe.

Iyi nkuru ikimara kumenyekana ibitangazamakuru byo muri Tanzania byayisamiye hejuru kuko yari inkuru nshya mu matwi y’abakunzi b’uyu muhanzi kuko byari bisanzwe bizwi ko afite umugore w’isezerano bari bamaranye umwaka urenga bakoze ubukwe.

Uyu mugore w’umutaliyanikazi wakoze ubukwe na Harmonize, aba iwabo naho Harmonize akaba Tanzania,uyu mugore akimenya iyi nkuru nawe ntiyayakiriye neza, yahise ajya kumbugankoranyambaga ze ashyiraho ibipapuro bigaragaza ko uyu mwana atari uwa Harmonize ahubwo ari amayeri yahimbye ndetse ahamyako uyu mugabo mu mwaka urenga bamaranye atabyara bityo asaba abakunzi babo kutemera ko uyu mwana ari uw’uyu mugabo.

Kuva Harmonize yagaragaza ko afite umwana w’umukobwa yabyaye hanze, byahise bituma uyu mutaliyanikazi bari barakoze ubukwe avugako atagishaka uyu muhanzi, agaragazako ubu ariwenyine atabasha kwihanganira kubana n’umuntu utazirikana, yahise asiba amafoto menshi amugaragaza barikumwe, imbugankoranymbaga yakoresha yongeragaho amazina ya harmonize nabyo yahise abihaganagura ahamyako aciye umubano n’uyu muhanzi yitaga umunyabinyoma.

Bivugwako mubyukuri Harmonize n’uyu muvungukazi bari barabuze urubyaro kubera uyu mumugore afite uburwayi bwatumanaga atabyara, kubera kurambirwa gutegereza umwana ngo nibyo byatumye Harmonize ahimba amayeri yo gushaka umwana ngo amwiyitirire nuko abone uko atandukana neza n’uyu muzungu bivugwako ari nawe wamuhaye amafaranga menshi cyane yo kugirango atandukane na Diamond nawe atangire yikorere.