Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan niwe wahereweho muri ibi bikorwa byo gukingira byatangiye ku Cyumweru.
Perezida Wavel Ramkalawan yavuze ko gukingirwa Covid-19 yumvise bimeze “ nk’uko yakingirwa indi ndwara yose” asaba abaturage ku byitabira.
Uru rukingo Seychelles iri gukoresha ni urw’ Abashinwa yahawe nk’impano na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ibikorwa byo gukingira biri bukomeze kuri uyu wa Mbere aho ruri buhabwe abaganga ndetse n’abaturage bari hejuru y’imyaka 65 mbere y’uko rugera ku bandi bose.
Iki gihugu gifite gahunda yo gukingira 70% by’abaturage bose mu gihe cy’amezi atatu.
Kugeza ubu abamaze kwandura Covid-19 muri Seychelles ni 508 mu gihe umwe ari we witabye Imana.
Noneho wamunyamakuru we urantangaje,covid 29 ni iyihe,ni version nshya cyangwa nawe biragucanze nk’uko byacanze abandi.komera cyane