Print

Umupolisi yakubise umugore inkoni ifata umwana we w’amezi 9 arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 January 2021 Yasuwe: 11682

Nkuko amakuru yatangajwe abivuga, mu cyumweru gishize nibwo uyu mupolisi yakubise inkoni y’akazi yari yitwaje umugore amushinja kwica amategeko,ifata umwana yari ahetse ahantu habi niko guhita apfa.

Mu mashusho yakwirakwijwe henshi ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mugore afashe uyu mwana we wari umaze gupfa n’ukuboko kumwe,ukundi kuri gukurura ishati y’uyu mupolisi wari umaze kumuhekura.

Uyu mupolisi wari wacakiwe n’uyu mugore wari mu gahinda kenshi,yagerageje kumwiyaka biranga bituma abantu benshi bamuteraniraho batangira kumutuka.

Uwashyize hanze iyi video hanze witwa Alice Tsungu yagize ati “Bavandimwe na bashiki banjye,umupolisi w’ahitwa Bandura akubise inkoni umugore,yica umwana yari ahetse mu mugongo.Bapolisi bo muri Zimbabwe,ninde wababwiye ko abantu bakwiriye gukubitwa?.Ntabwo mukijyana abantu ku biro byanyu?.Ibi birababaje”.


Comments

13 January 2021

UWO mubyeyi yihane yesu azamushumbusha?