Print

Umuhanzi Emmy yambitse impeta umukunzi we mu birori bakoze bonyine [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 January 2021 Yasuwe: 3217

Umuhanzi Emmy usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye, yatangaje ko yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Joyce bamaze igihe bakundana amusaba ko yamubera umufasha.

Uyu muhanzi wamenyekanye ku ndirimbo nka subiza, Uranyuze, Kuki, Ibyo bavuga, Ese urinde,ntari umuntu n’izindi,yambitse impeta uyu mukunzi we bamaze igihe bakundana.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kwambika Joyce impeta,Emmy yagize ati "Naguhisemo kandi nzahora nguhitamo buri gihe.Intera ni igipimo cyiza kigaragaza kure cyane urukundo rwagera...Nishimiye ko nyuma tubashije kubigeraho.Warakoze cyane kunyizera.Ndagukunda Hoza."

Amakuru avuga ko Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021 aribwo Emmy yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakarushinga undi amusubiza ngo "yego".