Print

Bobi Wine ari gushinjwa gucura umugambi wo kwishimutisha

Yanditwe na: Martin Munezero 14 January 2021 Yasuwe: 1809

Enanga yavuze ko nyuma y’amatora ari kuba, Bobi Wine ari gutegura kuzajya kwihisha kuri imwe muri Ambasade, ati: “Hanyuma yifashishije imbuga za NUP, azavuga ko yashimuswe n’abakozi ba Leta.”

Uyu mupolisi yavuze ko ibi biri mu manyanga Bobi Wine aba ashaka gukoresha, kugira ngo ateze akavuyo nk’ako yateje mu Gushyingo 2020, ubwo yatabwaga muri yombi azira gukoranya abantu benshi mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Umuvugizi w’ishyaka NUP (National Unity Platform) Bobi Wine abareye umukandida, Joel Ssenyonyi ubwo yavuganaga na Daily Monitor, yagaragaje ibyo Enanga avuga bidafite ishingiro.

Ssenyonyi yagize ati: “Icyo nabivugaho ni uko Abagande barekera guseka Enanga mu gihe avuze ibintu nka biriya. Uriya mugabo akeneye ubufasha, akeneye kujyanwa ku bitaro, agasuzumwa kugira ngo harebwe niba mu mutwe we ameze neza. Mu by’ukuri akeneye ubutabazi bwihuse.”