Print

Bobi Wine yatangiye kwamagana ibyavuye mu matora rugikubita

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 January 2021 Yasuwe: 1907

Uyu mukandida uzwi cyane nka Bobi Wine, yavuze ko amatora yo kuwa kane ariyo ’’yaranzwe n’ubujura bukabije mu mateka ya Uganda", gusa nta kimenyetso na kimwe yatanze cyerekana ibyo yavuze.

Yavuze ko urugamba ubu rutangiye.

Kyagulanyi usanzwe ari umudepite mu nteko ya Uganda, yavuze ko mu masaha ari imbere agirana ikiganiro n’abanyamakuru ku biza gukurikiraho.

Amajwi y’agateganyo yatangajwe uyu munsi na komisiyo y’amatora, yerekana ko Perezida Yoweri Museveni ari we uri imbere afite hafi 2/3 by’amajwi yari amaze kubarwa.

Abasirikare bamaze kugota urugo rwa Bobi Wine ruri hanze gato y’umurwa mukuru Kampala.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari imbere mu majwi amaze gutangazwa by’agateganyo na komisiyo y’amatora mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Museveni amaze kugira amajwi 1,536,205 (65.02%) mu gihe undi ukomeye mu bahatanye nawe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine afite amajwi 647,146 (27.39%).

Ibi ni ibyavuye ku biro by’itora 8,310 mu biro by’itora byose hamwe 34,684 biri mu gihugu nk’uko iyo komisiyo ibivuga.

Abandi bakandida bose bari munsi ya 1% uretse Patrick Amuriat umaze kugira amajwi 3.6% nk’uko iyo komisiyo ibivuga.

BBC


Comments

Kamanzi 15 January 2021

Ariko nkuyu M7amubitsemo iki?umuntu uteza akavuyo!akwiye gufungwa