Print

Uganda: Museveni yongeye kwanikira Bobi Wine mu majwi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 January 2021 Yasuwe: 1989

Komisiyo ishinzwe gutegura amatora ivuga ko amajwi angana na 86% ari yo amaze kubarurwa.

Perezida Museveni w’imyaka 76 ari imbere mu majwi na 5.303.831, ni ukuvuga 58.83%, mu gihe uwo bahanganye Bobi Wine afite 3.119.965 (34.62%) nk’uko bitangazwa n’iyi komisiyo ishinzwe amatora muri Uganda.

Mbere y’aho, umuyobozi w’iyi komisiyo, Simon Byabakama, yatangaje ko amatora yabaye mu mahoro, yishimira ko ari intambwe ikomeye.

Aya majwi yahise ashyirwa hanze nubwo muri iki gihugu cya Uganda imbuga nkoranyambaga zafunzwe.

Bobi Wine yamaze gutangaza ko atemera ibyavuye muri aya matora, anavuga ko ari we wayatsinze.

Avuga ko aya matora ari yo "yaranzwemo ubujura burenze urugero mu mateka ya Uganda", ariko akaba nta kimenyetso na kimwe yatanze cyerekana ibyo yavuze.

Gusa avuga ko indorerezi ze ku biro by’amatora bitandukanye bafashwe ku wa kane bagafungwa, kandi ko guca itumanaho byakozwe kugira ngo bayobye igikorwa cyo kubarura ibyavuye mu matora.

Yavuze ko urugamba ubu rutangiye.

Komisiyo ishinzwe gutegura amatora ivuga ko mu gihugu cyose ahabonetse ingorane ari ku biro by’amatora bibiri gusa.

Byitezwe ko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 14 z’uku kwa mbere bitangazwa kuri uyu wa gatandatu.

BBC