Print

Nyarugenge: Yashakaga gufungirana ibintu by’umupangayi we ngo atazamutoroka inzu yose irashya irakongoka

Yanditwe na: Martin Munezero 16 January 2021 Yasuwe: 4295

Iyi nzu yacururizwagamo ibikoresho by’imodoka, yafashwe n’inkongi ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mutarama 2021.

Abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru ko nta gicuruzwa na kimwe cyabashije gukurwa muri iyi nzu kuko byose byahiye.

Bemeza ko iyi nkongi yatewe n’amashanyarazi y’abantu bari barimo gusudira. Bivugwa ko ibintu byahiriyemo bifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu.

Umwe mu bari bahari ishya, yagize ati “Ni umuntu wacururizagamo ibikoresho by’imodoka, nyir’inzu yari yahafunze ngo amurimo amafaranga none yaje gushyiraho abantu basudira kugira ngo atazakuramo ibintu bye atamwishyuye nibwo yahise ifatwa n’inkongi.”

Undi yagize ati “Urebye nyir’inzu niwe usa nk’uwateje inkongi kuko yazanye umuntu uyisudira ngo uwayicururizagamo atazagenda atamwishyuye kuko yari amubereyemo amafaranga noneho kuko yari imeze nka kontineri yahise ifatwa ibyari birimo byose birashya.”

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yasabye abaturage kujya bashyira ibintu byabo mu bwishingizi kugira ngo bagobokwe igihe bahuye n’impanuka.