Print

Umuganga yapfuye nyuma y’iminsi 16 ahawe urukingo rwa Covid-19

Yanditwe na: Martin Munezero 18 January 2021 Yasuwe: 1521

Uyu muganga yatangiye gukorwaho iperereza ngo hamenyekanye icyateye urupfu rwe, bitewe nuko umugore we yahamije ko yazize ingaruka zatewe n’urwo rukingo.

Tariki ya 4/1/2021 nibwo yapfuye bitewe no kuvira imbere ndetse no kwangirika kwa tumwe mu turemangingo twe, byatumye amaraso adatembera neza mu mubiri.

Inzego z’ubuzima muri USA ziri gukora iperereza kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri icyateye uku kwivumbagatanya kw’amaraso by’uyu muganga, gusa kuri ubu nta gisubizo kiratangazwa.

Ikigo cya Pfizer cyakoze urwo rukingo nacyo kiri gukora igenzura ryimbitse ngo hamenyekane niba koko hari aho urupfu rwe rwaba ruhuriye n’urukingo yahawe, gusa kivuga ko cyizera ko ntaho urupfu rwe rwahurira n’urukingo yahawe.

Urukingo rwa Covid 19 rwakozwe n’ikigo Pfizer/BioNTech nirwo rwatangiye gukoreshwa muri Amerika ku buryo bw’ingoboka.