Print

Umugabo wari umucuruzi ukomeye yapfuye ari gutera akabariro n’umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 January 2021 Yasuwe: 6652

Polisi y’ahitwa Changamwe muri Mombasa yavuze ko iri gukora iperereza k’urupfu rw’uyu mucuruzi nyuma yo kumenya ko yavuze ko ari kuribwa mu gatuza.

Iyi Polisi yavuze ko uyu mucuruzi ukomoka mu gace kitwa Mtwapa witwaga Stephen Kariuki yakoranaga imibonano mpuzabitsina n’umugore witwa Esther Karimi bari ahitwa Chaani kuwa 06 Mutarama uyu mwaka ndetse ngo batangiye amubwira ko ari kubabara mu gatuza.

Kariuki yajyanwe igitaraganya mu bitaro bya Bomu Hospital by’ahitwa Changamwe ari naho yaguye.

Uyu mugore yavuze ko uyu mucuruzi bari bamaze umwaka bakundana ndetse ngo yakundaga kumusura bakagirana ibihe byiza ariko ngo yahitaga ajya ahitwa Mtwapa.

Uyu mugore yagize ati “Inshuti yanjye yaje kunsura ahagana saa munani.Yahise yerekeza mu bwogero agiye kwitaba telefoni hanyuma ahita ansaba ko tujya kuryama.Hashize akanya,yataye ubwenge turi mu gutera akabariro.”

Madamu Karimi yavuze ko akimara kubona ko uyu mugabo agize ikibazo yahise ahamagara abaturanyi be bamufasha kumujyana kwa muganga.

Umuhungu w’uyu mucuruzi yahise ajya kureba umurambo wa se mu buruhikiro bwo mu bitaro bya Coast General Hospital.


Comments

fernandel 18 January 2021

Ariko namwe ntimukabe banyamwongera bibi: umuntu urimo gusambana, asenya urwe n’urwabandi, ngo arimo gutera akabariro. Ku rugo rwe se? Icyaha musigaye mugisigiriza ukagira ngo si ishyano ryacitse umurizo!!!
Plz, next time call a spade a spade, or else, ......