Print

Aubameyang yahaye impano Lacazette yakoze benshi ku mutima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 January 2021 Yasuwe: 3291

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette bavuze ko bose bifuza iyi nimero yambarwaga na Ozil ariko Aubameyang yahishuye ko yayihariye Lacazette.

Ozil niwe wambaraga No 10 kuva 2018 ariko yamaze gutandukana na Arsenal yerekeza muri Fenerbahce,nubwo bitaratangazwa.

Aubameyang yambara No 14 mu gihe Lacazette we yambaraga No 9 gusa ubu uyu Mufaransa niwe uzambara nimero 10.

Lacazette niwe washotoye Aubameyang ashyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye na Aubameyang bambaye nka Spider man arangije avuga ko bose bakeneye iyi nimero 10.

Yahise yandika kuri iyi foto ati “Iyo mwese mukeneye nimero 10.”

Aubameyang yahise amusubiza ati “Bavuze ko bayishyize kure.Yongeyeho ati “Byose nibyawe bro.”

Lacazette yahise amenyesha Ozil ko nimero ye iri mu maboko meza y’uzayitaho.Ati “@M10_official izaba yitaweho cyane.

Nimero 10 muri Arsenal iheruka kwambarwa n’abarimo Jack Wilshere, Robin van Persie, William Gallas na Dennis Bergkamp.