Print

Hahishuwe impamvu idasanzwe yatumye Pierre-Emerick Aubameyang asimbuzwa igitaraganya mu mukino uheruka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2021 Yasuwe: 2101

Ubusanzwe Pierre-Emerick Aubameyang ntabwo ajya asimbuzwa niyo ari mu bihe bibi ariko mu mukino wo kuwa Mbere yasimbujwe igitaraganya kubera ko yashakaga kujya mu bwiherero.

Muri uwo mukino, Pierre-Emerick Aubameyang yatsindiye Arsenal ibitego 2 muri 3-0 yatsinze Newcastle ahita agira ibitego 5 muri Premier League y’uyu mwaka yamugoye bikomeye.

Willian niwe wahise yinjira asimbuye Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 79 nyuma y’iminota 2 gusa atsinze igitego cya 3 ku mupira yahawe na Cedric Soares.

Ubwo umukino wari urangiye,umutoza Arteta yabajijwe impamvu yihutiye gukuramo Pierre-Emerick Aubameyang kandi byarashobokaga ko atsinda ibitego 3 mu mukino.
Uyu mutoza yahise asubiza ati “Yagize ikibazo mu nda.”

Abafana ba Arsenal bari bababajwe no gusimburwa kwa Pierre-Emerick Aubameyang ariko bahawe igisubizo nyuma y’umukino.