Print

Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe nshya mu gihugu cya Macedonia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2021 Yasuwe: 1713

Rwatubyaye wahoze akinira Rayon Sports yerekeje mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedoni nyuma y’imyaka ikabakaba 2 yari amaze akina muri Amerika.

Uyu mukinnyi yabwiye Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi dukesha iyi nkuru ati “Ndashaka kureba ko nakwinjira ku isoko ryo ku mugabane w’i Burayi, hari ibyo nemeranyijeho n’umuyobozi w’iyi kipe.

Ni ikipe n’ubushize nari numvikanye nayo mbere yo kubona deal muri America, namaze kubasanga aho bari muri Tukey mu myitozo.

Iyi kipe ya FC SHKUPI iri ku mwanya wa 2 muri Shampiyona ya Macedonia nyuma y’imikino 18 imaze gukina ndetse iki gihugu gitanga ikipe ikina muri Europa League.

Rwatubyaye yerekeje mu ikipe ya ya Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya 2 avuye muri Colorado Rapids yo muri MLS yabuzemo umwanya.

Rwatubyaye yavuye mu Rwanda asinyishijwe na Sporting Kansas City muri Gashyantare 2019 ariko iyi kipe yaje kumutanga mu ikipe ya Colorado Rapids nayo ikina mu cyiciro cya mbere muri USA, imugurana umukinnyi wo hagati witwa Benny Feilhaber wigeze kuyikinira mbere muri 2013-17.