Print

Umuganga yibye inkingo za Covid-19 zari zigenewe abakene ajya kuziha abo bafitanye isano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2021 Yasuwe: 2454

Uyu muganga yibye uru rukingo kuri site yo mu gace ka Houston muri Texas,US kuwa 29 Ukuboza umwaka ushize arangije ajya kurwihera abamukomokaho n’inshuti ze.

Umucamanza witwa Kim Ogg wo mu karere kitwa Harris County yavuze ko uyu muganga yahamwe n’iki cyaha bituma yirukanwa burundu ku kazi kubera ubunyamwuga buke.

Umushinjacyaha yavuze ko Dr Gokal akimara kwiba aka gacupa karimo inking 9 yahise abeshyera uwo bakorana ko ariwe mujura nawe ahita ajya kurega k’umucungamutungo wahise atangiza iperereza ryafashe uyu Gokal ahita yirukanwa ku kazi.

Madamu Ogg yavuze ko Dr Gokal yibye uru rukingo bituma abarukeneye cyane batarubona.Ati “Yatesheje agaciro akazi ke ashyira abagize umuryango we n’inshuti ze ku mwanya wa mbere bituma yica amategeko.Ibyo yakoze ntabwo aribyo ariyo mpamvu yakurikiranwe n’amategeko.”

Uwitwa Paul Doyle wunganira Dr Gokal yavuze ko umukiriya we yari mu kuri kuko iyo ataruha abagize inshuti ze n’umuryango we rwari guta igihe.

Ati “Dr Gokal n’umukozi wa rubanda ndetse yari ahangayikishijwe nuko urwo rukingo rwari guta igihe rudahawe abarukeneye ariyo mpamvu yaruhaye abujuje ibisabwa byo kurufata.”

Dr Gokal nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo cy’umwaka n’amande ya $4,000 (£2,950).