Print

Umwana w’umuhungu w’imyaka 5 yarize cyane kubera ko nyina yanze ko bashyingiranwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2021 Yasuwe: 4806

Muri aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,uyu mwana w’imyaka yasabye nyina ko yamubera umugore undi amusubiza ko bitashoboka kubera ko ari umubyeyi we niko kurira amarira aramurenga.

Nyina w’uyu mwana yamubwiye ati “Nukura uzubaka umuryango wawe,ushyingiranwe n’undi mugore muzakundana.”

Uyu mwana akimara kumva iki gisubizo yarize cyane asakuza cyane ati “Ni wowe nkunda kurusha abandi bose ku isi.”

Aya mashusho yashyizwe kuri Instagram na Light worker yakwirakwijwe hirya no hino ndetse benshi banenga uyu mubyeyi kuba yababaje uyu mwana we kandi ibyo yamubwiraga yabiterwaga n’ubwana.

Umugore umwe yagize ati “N’umuhungu wanjye akunda kubimbwira.Ararira cyane iyo mubwiye ko azakundana n’undi mukobwa bakabana namara gukura.Akunda kuvuga ko atazigera ajya kure ya mama we.”

Undi yagize ati “Aka kantu karanshimishije.Umuhungu wanjye nawe yakundaga kumbwira utyo nkamwemerera nti “Yego”.Yashyingiranywe nanjye inshuro zirenga 100.Iyo abahungu bakuze bahita babona ko bitashoboka.Babyeyi ntimukababaze abana banyu bigeze aha.”


Comments

Nkundumukiza Jean Damascène Boncoeur 26 January 2021

Ibi njyewe ndabona inkomoko ari kwa kundi ababyeyi bitana n’ abana babo ba cheri.