Print

Romelu Lukaku na Zlatan Ibrahimovic bashwanye bigera ubwo batukana ku babyeyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 January 2021 Yasuwe: 3143

Aba bagabo bafite ubuhanga mu gutsinda ibitego,bagaragaye bari guhuza imitwe ndetse ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko batukanye kugeza ubwo bagera no ku babyeyi.

Lukaku na Ibrahimovic batukanye cyane ndetse bahuza imitwe kugeza ubwo umusifuzi Paolo Valeri abaha amakarita y’umuhondo.

Zlatan yatutse Lukaku ku mubyeyi we arangije anamwita indogobe ntoya mu gihe uyu Mubiligi yahise arakara agenda amutuka bari kujya mu rwambariro igice cya mbere kirangiye.Abakinnyi b’impande zombi bahise batabarira hafi mbere y’uko ibi byamamare biterana amakofe.

Zlatan Ibrahimovic yaje guhabwa ikarita y’umutuku muri uyu mukino Inter yatsinze AC Milan ibitego 2-1.Uyu munya Sweden w’imyaka 39 yahawe ikarita nyuma yo guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye myugariro Aleksandar Kolarov.

Uku gushwana kw’aba bakinnyi 2 kwatunguye benshi kuko ubwo bakinanaga muri Manchester United bari inshuti ndetse hari igihe Ibrahimovic yasingije Lukaku muri 2017.

Ati “Lukaku ari mu ikipe,kandi atsinda ibitego byinshi.Atuma akazi kanjye koroha.Ahora mu bihe byiza.Ubufatanye bwanjye nawe burakomeye cyane.”