Print

U Rwanda rwamenye ikipe bizahura muri ¼ cya CHAN 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 January 2021 Yasuwe: 4188

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021 nibwo hasojwe imikino yo mu matsunda ya CHAN 2020 yarangiye Tanzania inganyije ibitego 2-2 na Guinea mu gihe Namibia nayo yanganyije 0-0 na Zambia

Uko urutonde rwo mu itsinda D rurangiye ruhagaze:

1. Guinea 5Pts
2. Zambia 5 Pts
3. Tanzania 4 Pts
4. Namibia 1Pt

Ibi bivuze ko 1/4 kizaba ku cyumweru tariki ya 31/01/2021:

18H00: Morocco vs Zambia
21H00: Guinea vs RWANDA

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mutarama 2021 nibwo u Rwanda rwatsinze Togo ibitego 3-2,rukazamuka ruri ku mwanya wa kabiri mu itsinda C inyuma ya Maroc.

Ikipe y’Igihugu yatangiye kwitegura uyu mukino wa ¼ cya CHAN 2020 uzaba ku Cyumweru.

Amakuru meza ayivugwamo ni uko umukinnyi wo hagati, Nsabimana Eric ‘Zidane’, wari umaze iminsi 10 yaravunitse, yasubukuye imyitozo na bagenzi be.

Nsabimana yakinnye iminota 30 ya nyuma ku mukino wa Uganda ariko agira imvune y’umutsi, yatumye asiba umukino wa Maroc n’uwa Togo.

Uretse Nsabimana ‘Zidane’, Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yakiriye amakuru meza yo gusubukura imyitozo kwa Iradukunda Bertrand utarakinnye umukino wa Togo ku wa Kabiri kubera imvune yagiriye mu myitozo ubwo yagonganaga na mugenzi we.