Print

Polisi y’u Rwanda yaburiye abarwaye Covid-19 banduza abandi ku bushake

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2021 Yasuwe: 1698

Polisi y’u Rwanda ivuga ko umuntu basanze afite ubwandu bw’iki cyorezo ntakurikize amabwiriza yo kwitwararika ku buryo ashobora kuyanduza abandi, azakurikiranwa.

Yagize iti “Tuributsa abaturarwanda ko umuntu wese bapimye bagasanga arwaye Koronavirusi ariko agahitamo gukomeza gukwirakwiza ubwo bwandu ku bushake azakurikiranwa ndetse abe yanashyikirizwa ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.”

Polisi y’u Rwanda ikomeza itanga inama igira iti “Mu gihe usanze waranduye Koronavirusi, urwariye mu rugo cyangwa kwa muganga ugomba kubahiriza amabwiriza yose uhabwa n’inzego z’ubuzima kugira ngo udakwirakwiza iyo ndwara. Dukomeje kwibutsa abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda Koronavirusi.”

Mu minsi ishize nibwo RBC yatangaje ko hari abantu bamenye ko banduye Covid-19 aho kuguma mu kato bagakomeza guhura n’abandi bantu byatumye ubu bwandu bukwirakwira ndetse ubu abanduye mu Rwanda hose bari gukabakaba ibihumbi 15.

Hirya no hino mu Rwanda harimo gukorwa igikorwa cyo gusuzuma abantu mu tugari kugira ngo hamenyekane uko iki cyorezo cyifashe mu bantu.