Print

IFOTO Y’UMUNSI: Umukinnyi waraye avunye Tuyisenge Jacques yagiye kumusaba imbabazi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 February 2021 Yasuwe: 5876

Tuyisenge Jacques yaraye avunikiyeye mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinea igitego 1-0 avunwe na Mory Kante ku munota wa 13 w’umukino.

Kapiteni w’Amavubi byagaragaraga ko yababaye cyane mu ivi, yahise asimburwa na Sugira Ernest.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021,nibwo u Rwanda rwasezerewe muri 1/4 cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Guinea Conakry.

Nyuma y’uyu mukino Jacques Tuyisenge wavuye mu kibuga ku munota wa 14 kubera imvune yagize, yavuze ko intego bari bihaye zanze ariko na none bagomba kubyakira nta kundi byagenda.

Ati“Intego twari twihaye ntabwo tuzigezeho, ariko abahungu batanze imbaraga bari bafite, twatanze ibyo twari dufite. Ntabwo twishimye ariko ntacyo twabikoraho, ibintu byose bibaye tuba tugomba kubyakira turi abantu.”

Yakomeje ashimira abafana b’ikipe y’igihugu uburyo bakomeje kubaba hafi mu irushanwa, abasaba no gukomeza kubashyigikira nabo bakabashakira ibyishimo.

Ati“Turabatengushye bari baturi inyuma kuva ku munsi wa mbere tuza hano kugeza ubu twari kumwe nabo, nabashimira cyane, ni ukuvuga urugendo rwacu rurangiriye aha, ntabwo ari ho twifuzaga kuviramo ariko tugomba kubyakira. Bakomeze badushyigikire, turi hano tuzakomeza dukore uko dushoboye turebe uko dukomeza kubashakira ibyishimo kuko n’iyo tutabibaye ntabwo tuba tubyishimiye, siko tuba twabiteguye ariko bibaho.”


Comments

NZEYIMANA Léonce 2 February 2021

No kuba yasabye imbabazi nabwo Ni ubutwari.


NZEYIMANA Léonce 2 February 2021

No kuba yasabye imbabazi ntabwo Ni ubutwari.