Print

Centrafrique: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bivumbuye mu matora y’abadepite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2021 Yasuwe: 1045

Ibi bibaye nyuma y’umusi umwe urukiko rushinzwe kubahiriza itegekonshinga rwanze gutesha agaciro ibyavuye mu matora ya mbere avugwa ko yabayemo ubujura.

Ibintu bimeze nabi cyane muri Centrafrique kubera ko inyeshyamba zitemera manda ya kabiri ya Perezida Faustin-Archange Touadéra zikomeje kugota umurwa mukuru, Bangui.

Leta ishinja uwahoze ari umukuru w’igihugu François Bozizé ko yifatanyije n’inyeshyamba zigamije guhirika ubutegetsi bwe.

Yangiwe kongera kwiyamamaza nyuma y’aho yashinjwe ibyaha by’’ubwicanyi, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Bibiri bya bitatu (2/3) by’igihugu cyose biri mu maboko y’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Touadéra.

Ishyirahamwe ONU rivuga ko abantu barenga 200, 000 ari bo bamaze guta ingo zabo mu gihe kitageze ku mezi abiri.

BBC