Print

Nyarugenge:Bafatiwe mu rugo baruhinduye akabari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2021 Yasuwe: 1459

Aba baturage bafatiwe mu Mudugudu wa Kankurimba, mu Kagari ka Kavumu mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021, mu mukwabo wo gufata abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu Murenge wa Mageragere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba baturage banyweraga mu rugo rwahinduwe akabari.

Ati “Bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bari kunywera inzoga mu rugo rusa nk’urwahinduwe akabari, tubafata ku bufatanye bw’inzego z’ibanze n’uz’umutekano.”

Yongeyeho ko bafashwe bagashyikirizwa inzego z’umutekano barahanwa ndetse n’akabari bafatiwemo gahita gafungwa. Yaboneyeho no gusaba abaturage kubahiriza amabwiriza ya COVID-19 kuko nta muti w’iki cyorezo uraboneka.

Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko mu byumweru bibiri bishize, abantu bagenza amaguru 117,630 bafashwe barenze ku mabwiriza ya COVID-19, arimo kutambara neza agapfukamunwa, kurenza amasaha n’ibindi.

Hari abandi 2 066 bafashwe banywa inzoga cyangwa bazigurisha mu gihe utubari tutemerewe gukora. Imodoka zafashwe ni 2 218, moto ni 912 ndetse n’amagare 612.

Inkuru IGIHE


Comments

4 February 2021

Abaturage 6 bafatiwe murugo rwa mugenzi wabo barikunywa inzoga baruhinduye nkakabali?!?Bashyikirijwe inzego z’umutekano bacibwa amande,ako kabali nako gahita gafungwa!!!Ibi nibiki banyarwanda?niba uyu muyobozi yivugira ko aba baturage banyweraga inzoga murugo rwa mugenzi wabo,none ubwo bagendeye kuki bahafunga babyita ko bafunze akabali?Uburenganzira bwa muntu nibwubahirizwe .Ntabwo mubakunda kurusha uko bikunda.Ubwo se ayo mafr.mubaca murumva atarukubasonga.Mubafuniye mungo,ntawukora,none murabaca n’amafranga!Uribagire wifashe ntumpeho.