Print

Diamond Platnumz amaze kugira abana 6 mugihe byari bizwi ko afite 4 gusa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 February 2021 Yasuwe: 2954

Diamond yahamijeko afite abana 6 nubwo bose atabana na ba Nyina.

Uyu muhanzi yavuzeko iki gihe aricyo gihe cyiza ngo abamukunda bamenyeko ari umubyeyi w’abana 6 kandi ngo bose arabakunda cyane.

Muri aba bana 6 b’umuhanzi Diamond avugako harimo 2 ba Nyina bamubereye ibamba kuko bamubujije kujya abapositinga kumbuga nkoranyambaga no kubagaragaza mu bitangazamakuru nkuko asanzwe abigenza.

Ubwo yaganiraga na Radio Wasafai Fm, yagize ati “Iki nicyo gihe ngo mvugishe ukuri, mfite abana 6, umwana wanjye wambere aba i Mwanza, nanjye ntabwo narimbizi nibwiraga ko umwana wanjye mukuru ari Latiffah, naje kumenya ko mfite undi mwana mukuru nawe w’umukobwa.”

Uyu muhanzi yakomeje agira ati “Uwo twabyaranye yarabibwiye, umwana nza kumwereka Mama, ntacyo yarengejeho yarambwiye ngo uyu mwana ni uwawe, uwo we ntitwigeze tujya no gufatisha ibizamini by’amaraso y’isano”

Diamond yavuzeko aba bana uko ari babiri bose ba Nyina batifuza ko yabagaragaza mu itangazamakuru kuko batabikunda ndetse baranamwihanganiriza bamubwirako nabikora bazahita babamwamburaho uburenganzira nka Se.

Abantu benshi bari baziko umwana mukuru wa Diamonda ari Princess Tiffah na Nillan yabyaranye n’umugandekazi Zarinah Hassan.

Undi mwana wa Diamond yitwa Dylan yamubyaranye na Hamissa Mobeto wo muri Tanzania bakundanye ubwo yamukoreshaga mu mashusho y’indirimbo ye.

Umwana Diamond aheruka kubyara yamubyaranye n’umukobwa wo muri Kenya, Tanasha Donna, uyu mwana bamwise”Nasseb Junior”.