Print

Zodwa Wabantu uzwiho kutambara ikariso yinjiye muri politiki

Yanditwe na: Martin Munezero 8 February 2021 Yasuwe: 3854

Kenny Kunene yerekeje ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo asogongeze inkuru ku bakunzi be, avuga ko abafitiye amakuru akomeye yo kubagezaho. Umwami Sushi nkuko bamwita yahise ashyiraho amashusho yakira Zodwa Wabantu mu ishyaka rye.

Kenny yagize ati: “Bantu ba PA, turi hano i Dlamini muri Soweto kandi niho Zodwa Wabantu yavukiye. Nejejwe no gutangaza umukono mushya muri PA, Zodwa Wabantu.”

Ubwa mbere, Zodwa ntabwo yumvaga neza ukuntu yakwinjira muri politiki ariko Kenny amwemeza ko ashobora kugira uruhare runini mubyo akora. Yahise yemera gutangira urugendo rushya muri politiki. Kenny yavuze ko hari ikintu yabonye muri Zodwa abandi batabona.

Kenny atekereza ko Zodwa Wabantu yaba inyongera ikomeye mu ikipe, kandi ko akizera ko Zodwa afite ubushobozi bwo kuba umuyobozi ukomeye muri politiki.

Kenny yagize ati: “Zodwa ni umuyobozi mu buryo bwe bwite, no gufasha abakene byujuje ibisabwa kugira uruhare muri politiki ya PA”.