Print

Umuzungukazi yagiye kwereka iwabo umusore wo muri Kenya bamubwirako badakeneye umukwe usa n’inguge[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 February 2021 Yasuwe: 7088

Muri 2018 aba bombi bemeranyije kujyana ku ivuko ry’umukobwa murwego rwo kumwereka inshuti n’imiryango kugirango babahe imigisha ya kibyeyi.

Nkuko bitangaza n’ikinyamakuru Nairobi Wire, ngo ubwo uyu muzungukazi yagezaga iwabo uyu mugabo w’umu masayi yari akuye muri Kenya ntibigeze bamushyigikira bamubwira ko badakeneye ko abana n’umugabo usa n’udusimba two mu ishamba twitwa inguge.

Nkuko uyu mugore yakomeje abitangariza iki kinyamakuru yagize ati “Bakimara kumbwirako umugabo nahisemo batamukunze, nahise mbasezeraho mbabwirako ngiye kwibanira nawe mu ishyamba.”

Kuva icyo igihe bahise bagarukana baza kubana muri Kenya nk’umugabo n’umugore ndetse bagiye gutura mucyaro aho uyu mugabo yabaga.Kuri ubu aba bombi bafitanye umwana w’umukobwa ndetse bahamyako urukundo rwabo rugeze aharyoshye rukaba rushimwa na benshi.